Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko igihugu cye gikeneye kwinjira mu muryango NATO uhuza ibihugu bihuriye ku nyanja ya Atlantique, cyangwa se mu gihe bitashoboka kigatunga intwaro kirimbuzi ku bw’umutekano wacyo.
Icyakoze Zelensky yahakanye amakuru aherutse gutangazwa n’ikinyamakuru Bild cyo mu Budage, avuga ko Ukraine ifite ubushobozi bwo gukora intwaro kirimbuzi mu byumweru bike.
Mu kiganiro Perezida Putin yagiranye n’abanyamakuru bo mu bihugu bigize umuryango BRICS kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, yatangaje ko gushaka gutunga intwaro kirimbuzi kwa Ukraine ari “ubudi bushotoranyi”.
Putin yagize ati “Ubu ni ubushotoranyi bukomeye cyane kuko intambwe iyo ari yo yose igana kuri uyu mugambi izagira igisubizo gikwiye. Navuga ko uko byagenda kose u Burusiya butazemera ko icyo kintu kiba.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yahamije ko gukora intwaro kirimbuzi bitakorohera Ukraine, ati “Ntabwo byoroshye. Sinzi niba Ukraine ifite ubushobozi bwo kubigeraho. Ntibyayorohera muri ibi bihe.”
Putin yabajijwe niba ibihugu bikomeye nk’u Bwongereza bidashobora guha Ukraine intwaro kirimbuzi mu ibanga, asubiza ko kubihisha bitashoboka kuko u Burusiya bufite ubushobozi bwo gukurikirana inzira zose zanyuramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!