Ayo matora yari yashyizwe mu majwi cyane kubera ibirego by’uko u Burusiya bwayivanzemo, ndetse n’ibivugwa ku bijyanye n’uburiganya n’iterabwoba ryakorewe muri icyo gihugu kiri gusaba kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).
Hafi 99% by’amajwi bimaze kubarurwa ku cyiciro cya kabiri, bigaragaza ko Sandu yatsinze n’amajwi 55% mu gihe Alexandr Stoianoglo yagize 45% nk’uko Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu yabitangaje.
Kuba Sandu yatsinze amatora ni inkuru yashimisha ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi cyane ko byanashyigikiye kandidatire ye.
Nyuma y’intsinzi, Sandu yagaragaje ko ari ikimenyetso cy’isomo rya demokarasi ryatanzwe kandi ko abaturage bamutoye babashije gucungura igihugu cyabo.
Ati “Moldova mwatsinze! Uyu munsi, Banya-Moldova bakundwa, mwatanze isomo rya demokarasi rikwiye kwandikwa mu bitabo by’amateka. Uyu munsi, mwakijije Moldova!”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!