Ibi Maduro yabigarutseho ubwo yasozaga inama izwi nka ‘National Congress of Bolivarian Historic Bloc, yigaga ku hazaza ha Venezuela.
Maduro yavuze ko “Ihuriro ry’ikibi rigizwe na Guverinoma ya Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza, yamaze kwemerera Umu-Nazi w’umunyabyaha (Vladimir Zelensky) gukoresha misile zirasa kure mu kurasa umuvandimwe wacu, u Burusiya.”
Yakomeje avuga ko ibihe Abanyamerika n’Abanyaburayi barimo ari iby’ubusazi.
Ati “Turi mu bihe bikomeye. Politike ya gashakabuhake ya Amerika ya Ruguru igeze mu cyiciro cy’ubusazi no kwihorera.”
Ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 ni bwo bwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze uruhushya kuri Ukraine rwo gukoresha intwaro yahawe zirasa kure mu ntambara icyo gihugu kimaze imyaka itatu gihanganyemo n’u Burusiya.
Izi ntwaro zizwi nka ATACMS Amerika yari yarazihaye Ukraine na bwo bigoranye cyane, ariko Ukraine ibuzwa kuzikoresha irasa mu Burusiya.
Muri make Ukraine yari isanzwe yemerewe kuzikoresha gusa imbere ku butaka bwa Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!