Mu ijambo yatambukirije kuri televiziyo ku wa Kane w’iki cyumweru, Perezida Maduro yashinjije Elon Musk, “kubiba urwango mu bantu, ubuhezanguni, uruhare mu ntambara no guteza umwiryane mu baturage ba Venezuela, no kurenga ku mategeko y’igihugu”.
Yahise atangaza ko yashyize umukono ku mwanzuro wa Komisiyo y’Igihugu y’Itumanaho, wo guhagarika uru rubuga nkoranyambaga rwa X mu gihe cy’iminsi icumi.
Umwiryane hagati ya Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, n’umunyemari Elon Musk, watangiye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, aho Maduro yatangajwe ko ari we watsinze.
Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Aamatora, Maduro yatsinze ku majwi 52%, mu gihe umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Edmundo Gonzalez yagize amajwi 43%.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahakanye ibyavuye mu matora, bavuga ko bidahuye n’ibyavuye mu igenzura ryabo bwite, mu gihe ibihugu by’amahanga birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na byo bitigeze byemeza intsinzi ya Maduro.
Gusa ariko ibihugu nk’u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi, byo byashimiye Nicolas Maduro, ku bwo kongera gutorerwa kuyobora indi manda.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike n’ubundi Perezida Madura atangaje ko yasibye urubuga rwa WhatsApp muri telefoni ye akanasaba abaturage kwitandukanya na rwo ngo kubera ko rwifashishwa mu guharabika igihugu cye no kugica intege.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!