Ni ibirego uyu mugabo yatangaje mu mpera z’iki cyumweru, nyuma y’igihe bitangajwe ko ariwe wongeye kwegukana umwanya wo kuyobora Venezuela n’amajwi 51%, mu gihe Edmundo Gonzalez Urrutia bari bahanganye we yagize 44%.
Gutsindwa kwa Edmundo Gonzalez ntabwo kwakiriwe neza n’abo mu Burengerazuba bw’Isi bari bamushyigikiye ku bwinshi barimo n’umunyemari Elon Musk, wanashinje Maduro kwiba amajwi.
Ni ibirego ahuriyeho n’igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko bigitangazwa ko Maduro yatsize, Guverinoma y’iki gihugu yahise ibyamaganira kure.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Maduro yanenze bikomeye Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, avuga ko “imyitwarire ye ari ikimenyetso cya dipolomasi ipfuye ya Amerika”.
Ati “Ndatangaza ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Elon Musk ndetse na Perezida wa Argentine Milei, bari imbere mu mugambi wo guhungabanya igihugu no gukora coup d’etat, barwanya abaturage ba Venezuela na Demokarasi ya Venezuela.”
Kuva Elon Musk yatangaza ko atemera intsinzi ya Maduro, umubano w’aba bagabo bombi ukomeje kujya habi, cyane ko baherutse no gutangaza ko biteguye kurwana bibaye ngombwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!