Perezida Macron yisubiyeho ku mugambi wo kuzamura imisoro wateje imyigaragambyo ikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe, yatangaje ko guverinoma yabaye ihagaritse gahunda yo kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi atandatu, igitekerezo cyari cyateje imyigaragambyo imaze iminsi mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe Philippe yatangaje ko uburakari bw’abaturage bukwiye kumvikana, ndetse ingamba zari zafashwe zikaba zitarahita zishyirwa mu bikorwa, kugeza igihe hazaba ibiganiro hagati y’impande zombi.

Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo, Philippe yatangaje ko amezi atandatu yo gutegereza arubahirizwa ku kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli kimwe n’izamurwa ry’ibiciro by’amashanyarazi na Gaz, no ku mabwiriza yo kugenzura imyotsi y’imodoka.

Yagize ati "Abafaransa bambaye ama-jilet y’umuhondo bakunda igihugu cyabo. Dusangiye izo ndangagaciro.” Gusa yasabye ko ubugizi bwa nabi buhita buhagarara.

Ati “Intego nyamukuru y’aka gahe ni ukugira ngo ibintu bisubire ku murongo ariko tugomba kurwanya ikintu cyose cyabangamira ubumwe bw’igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe Philippe yatangaje ko ibiganiro byeruye bizatangira ku wa 15 Ukuboza kugeza ku wa 1 Werurwe 2019, haganirwa ku izamurwa ry’imisoro n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

Iyi myigaragambyo yamenyekanye ku izina rya "gilets jaunes" bitewe n’umwambaro w’umuhondo abigaragambya baba bambaye.

Abantu batatu bamaze gupfa kuva yatangira, ndetse n’ikibumbano kiri kuri Arc de Triomphe cyangijwe ku wa Gatandatu, igikorwa cyamaganiwe kure.

Perezida Macron yatowe mu myaka ibiri ishize atangirana amavugurura menshi, gusa ugukundwa kwe kwaje kugabanyuka mu mezi make ashize.

Iyi myigaragambyo yatangiye hamaganwa izamurwa ry’imisoro ya mazutu, ari nayo ikoreshwa cyane n’abafaransa benshi, ugasanga ari yo isoreshwa gake ugereranyije n’ibindi bikomoka kuri peteroli.

Macron yavugaga ko kuzamura iyo misoro bijyanye no kurengera ibidukikije binyuze mu kugabanya imyotsi yoherezwa mu kirere n’abakoresha mazutu, ariko yamaganwa n’abantu bitaruye imijyi, bakoresha cyane imodoka zabo.

Byarenze iyo mpamvu bifata ku burakari bw’abaturage batuye mu byaro bavuga ko basigaye inyuma, kuba igiciro cy’imibereho gisigaye gihanitse kimwe n’abatishimiye gahunda zigamije ubukungu za perezida Macron.

Iyi myigaragambyo yatumye Perezida Macron asubika uruzinduko yagombaga kugirira muri Serbie ku wa Gatatu no ku wa Kane, mu gihe bamwe mu baturage banamusaba kwegura.

Igiciro cya mazutu ari nayo ikoreshwa cyane mu Bufaransa, cyazamutseho 23% mu mezi 12 ashize bingana nibura na $1.71 kuri litiro, ari bwo yahenze cyane guhera mu 2000.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi byari byazamutse mbere yo gusubira hasi, ariko muri uyu mwaka Guverinoma ya Macron yari yanashyizeho izamuka ry’umusoro ry’ama-cents 7.6 kur litiro ya mazutu, n’ama-cents 3.9 kuri litiro ya lisansi.

Macron yavuze ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’Isi, ariko rikeneye gukomeza kugira ngo haboneke ishoramari mu ngufu zisubira.

Icyemezo cyo gushyiraho irindi zamuka ry’ama-cents 6.5 ku giciro cya mazutu n’ama-cents 2.9 kuri lisansi cyagombaga gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Mutarama 2019, niryo ryabyukije imyigaragambyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza