Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Bruxelles ahabereye inama y’abayobozi b’ibihugu bigize EU.
Macron yavuze ko EU ikeneye gukomera bihagije ku buryo iticara iteze amaboko ku mahanga.
Ati “U Bufaransa bugiye gukuba kabiri ingengo y’imari bwakoreshaga mu gisirikare ndetse dushyireho n’indi mishinga”.
Kugeza ubu Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa ifite ingengo y’imari ya Miliyari 50,5 z’Amayero. Ni amafaranga yiyongereyeho miliyari 3,3 z’Amayero ugereranyije n’umwaka ushize.
Macron atangaje ibi nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse kuvuga ko Amerika izahagarika amafaranga ishyira mu Muryango wo gutabarana NATO, igihe ibihugu by’i Burayi byaba bitongereye ingano y’umusanzu wabyo.
Umunyamabanga mukuru wa NATO, Mark Rutte, wari muri iyi nama yabereye i Bruxelles yashimye iki gitekerezo cyo kongera amafaranga ashyirwa mu bya gisirikare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!