Perezida Macron yemeje ko agasongero ka Cathédrale Notre-Dame kazubakwa uko kahoze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko agasongero ka Cathédrale Notre-Dame y’i Paris katwitswe n’inkongi y’umuriro muri Mata 2019, kazubakwa nk’uko kahoze mu buryo bw’inyubako za cyera cyane.

Iki cyemezo cya Perezida Macron kirakuraho ibihuha byavugaga ko aka gasongero gashobora kuzubakwa mu buryo bugezweho.

Mu kwezi gushize nibwo Cathédrale Notre-Dame de Paris yongeye gufungura, aho abantu bashobora kuyegera bakayisura. Ibintu byabuzaga abantu kwinjira no kuyireba byakuweho.

Macron yavuze ko yifuza ko aka gasongero kazaba karangije gusubizwaho neza mu 2024, ubwo Paris izaba yakira imikino olempike. Abahanga mu gushushanya inyubako bazapiganira isoko ryo kubaka aka gasongero nk’uko kahoze mu myaka 200 ishize.

Agasongero ka mbere k’iyi katederali kubatswe mu myaka ya 1200 mu kinyejana cya 13, gusa kagiye kangizwa n’intambara kaza no kuvanwaho mu kinyejana cya 18. Kasubijweho n’abubatsi mu kinyejana cya 19, gashushanyijwe n’umuhanga mu gushushanya inyubako Eugène Viollet-le-Duc.

Imirimo yo kubaka Notre-Dame yasubitswe muri Werurwe hagati kubera Coronavirus, biteganyijwe ko izasubukurwa kugira ngo nibura mu 2024 izabe ifite indi sura.

Intego ihari ni uko Notre-Dame izongera gufungura imiryango ku bikorwa byo gusenga muri Mata 2024.

Perezida Macron yavuze ko yifuza ko aka gasongero kazaba karangiye gusubizwaho neza mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .