Durov yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano tariki ya 24 Kanama 2024 ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Paris, avuye muri Azerbaijan.
Ntabwo Leta y’u Bufaransa isobanura ibyaha Durov akurikiranyweho ariko bihwihwiswa ko yarezwe n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe kurwanya ihohotera rikorerwa abana, OFMIN.
Ni ikirego cyaba gifitanye isano no kuba Telegram yaranze kuvugurura uburyo amakuru ahererekanywa ku rubuga rwayo no gukumira abarukoresha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ku rundi ruhande, byahwihwishijwe ko Durov yatawe muri yombi akekwaho guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ufatwa nk’umwanzi w’ibihugu by’i Burayi na Amerika.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ntacyo yavuga kuri aya makuru bitewe n’uko nta kintu abafunze Durov baravuga kuri iyi dosiye.
Ati “Tugomba gutegereza ko bisobanuka mbere yo kugira icyo tubivugaho.”
Telegram yatangaje ko itumva uburyo Durov ashinjwa uruhare mu kuba abantu bakoresha nabi uru rubuga, isobanura ko mu mikorere yayo yubahiriza amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’andi ajyanye no guhererekanya amakuru.
Perezida Macron kuri uyu wa 26 Kanama 2024 yatangaje ko u Bufaransa bwubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi ko ari uburenganzira bw’ibanze, asobanura ko itabwa muri yombi rya Durov ryabaye mu rwego rw’iperereza riri gukorwa n’ababifitiye ububasha.
Yagize ati “Ifungwa rya Perezida wa Telegram ryabereye ku butaka bw’u Bufaransa, ryabaye mu gihe hakomeje iperereza ry’ubutabera. Ntabwo rwose ari icyemezo cya politiki. Ni ah’abacamanza kugira ngo bazafate umwanzuro kuri iki kibazo.”
Pavel Durov akomoka mu Burusiya. Afite ubwenegihugu bw’ibihugu bine birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!