00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yavugirijwe induru muri Mayotte

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 December 2024 saa 12:17
Yasuwe :

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavugirijwe induru n’abaturage ubwo yasuraga ikirwa cya Mayotte giherutse kwibasirwa bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga uremereye yahawe izina rya ‘Chido’.

Chido yibasiye Mayotte mu gitondo cya tariki ya 14 Ukuboza 2024, yica abaturage, isenya inzu zabo n’ibikorwaremezo. Leta y’u Bufaransa yemeza ko abo bimaze kumenyekana ko bapfuye ari 31, gusa bivugwa ko hari imirambo igera ku 1000 itaraboneka.

Perezida Macron kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024 yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mayotte, rugamije kwifatanya na bo muri ibi bihe bigoye. Yabajyaniye imfashanyo y’ibiribwa n’imiti bipima toni enye.

Uyu Mukuru w’Igihugu yageze kuri iki kirwa kigenzurwa n’u Bufaransa mu gihe abarokotse Chido batakibona amazi meza n’ibiribwa bahagije. Ibi bibazo byatumye bamwe muri bamwakirana uburakari, bamuvugiriza induru.

Ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yazengurukaga ibice byangijwe na Chido, abaturage bagize bati “Macron egura, ibyo uvuga ntibyumvikana”, abandi bati “Amazi, amazi, amazi!”

Perezida Macron na we yarakaye, asubiza aba baturage ko nubwo bamwibasiye, atari we Chido yabateje ibi bibazo. Ati “Ntabwo ndi imvura ivanze n’umuyaga uremereye. Nta ruhare nabigizemo.”

Hari abaturage bari bacishije make, babwira Perezida Macron ko umutekano wabuze bitewe n’ibura ry’amazi, ko abari mu bikorwa by’ubutabazi ari bake, kandi ko hari abo imfashanyo zitari kugeraho.

Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iteganyagihe, Meteo France, cyatangaje ko umuyaga waherekeje iyi mvura wari ufite umuvuduko wa kilometero 226 ku isaha. Ni ubwa mbere abatuye muri Mayotte bari bibasiwe n’ikiza gikomeye nk’iki mu myaka irenga 90 ishize.

Perezida Macron yageze muri Mayotte kuri uyu wa 19 Ukuboza
Bamwe mu baturage bakiranye Perezida Macron uburakari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .