Amatora yabaye muri Nyakanga uyu mwaka yasize nta huriro cyangwa ishyaka ribonye ubwiganze mu Nteko, icyakora Ihuriro Nouveau Front populaire ritavuga rumwe na Leta ribona amajwi menshi arihesha kwinjira muri Guverinoma.
BBC yatangaje ko Lucie Castets w’imyaka 37 ari we uhabwa amahirwe menshi yo kuba Minisitiri w’Intebe nubwo adasanzwe azwi muri politiki y’u Bufaransa.
Icyakora bivugwa ko Perezida Macron atamwiyumvamo neza ku buryo bishobora kugorana ko amwemeza.
Ubusanzwe Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yari asanzwe aturuka mu ishyaka rya Perezida kuko amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yaberaga rimwe cyangwa mu bihe byegeranye, ariko muri Kamena uyu mwaka Perezida Emmanuel Macron yatunguranye ahamagaza andi matora y’abadepite, bituma ihuriro rye Ensemble ritakaza imyanya, Nouveau Front populaire riza imbere.
Biteganyijwe ko ibiganiro n’abatavuga rumwe na we, Perezida Macron azahura n’abahagarariye amashyaka agize ihuriro abarizwamo, Ensemble.
Kuwa mbere utaha biteganyijwe ko Macron azahura n’abandi bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta agendera ku mahame akaze ya kera, arimo irya Marine Le Pen na Jordan Bardella.
Mu matora aherutse, nta shyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryabashije kubona imyanya 289 mu Nteko, ari na yo isabwa ngo haboneke ubwiganze muri iyo nteko y’imyanya 577. Bivuze ko bisaba gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!