Aya magambo yarakaje Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, akaba anahanganye na Le Pen yaba mu matora y’Abadepite aheruka kuba muri icyo gihugu ndetse no mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka kuba muri icyo gihugu.
Minisitiri Amichai ashyigikiye Le Pen kubera ibitekerezo bye ku bijyanye n’Umutwe wa Hamas ndetse n’intambara Israel irimo mu gace ka Gaza, ndetse Amichai avuga ko gushyigikira Le Pen atari icyemezo cye gusa, ahubwo ari nako abandi bayobozi mu nzego nkuru za Israel babitekereza, barimo na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.
Perezida Macron akimara kumva amagambo ya Amichai yahise azabiranywa n’uburakari, ahamagara Netanyahu kuri telefoni kugira ngo amuregere Minisitiri muri Guverinoma ye wakoze ibyo Macron avuga ko "Bitemewe."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!