00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yashenguwe na Minisitiri muri Israel ushyigikiye Marine Le Pen

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 11 July 2024 saa 08:37
Yasuwe :

Minisitiri Amichai Chikli ushinzwe Ibikorwa bya Diaspora muri Israel, yakojeje agati mu ntozi ubwo yavugaga ko Marine Le Pen yabanira neza Israel, mu gihe yaramuka abaye Perezida w’u Bufaransa cyangwa se Ishyaka rye rikagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Aya magambo yarakaje Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, akaba anahanganye na Le Pen yaba mu matora y’Abadepite aheruka kuba muri icyo gihugu ndetse no mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka kuba muri icyo gihugu.

Minisitiri Amichai ashyigikiye Le Pen kubera ibitekerezo bye ku bijyanye n’Umutwe wa Hamas ndetse n’intambara Israel irimo mu gace ka Gaza, ndetse Amichai avuga ko gushyigikira Le Pen atari icyemezo cye gusa, ahubwo ari nako abandi bayobozi mu nzego nkuru za Israel babitekereza, barimo na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.

Perezida Macron akimara kumva amagambo ya Amichai yahise azabiranywa n’uburakari, ahamagara Netanyahu kuri telefoni kugira ngo amuregere Minisitiri muri Guverinoma ye wakoze ibyo Macron avuga ko "Bitemewe."

Perezida Macron yahamagaye Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amuregera Minisitiri Amichai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .