Perezida Macron yanenze politiki ya Trump ahibereye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Ugushyingo 2018 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yanenze Politiki yo gushyira inyungu z’igihugu kimwe imbere ukibagirwa iz’abandi, abigereranya n’ubugambanyi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka imyaka ijana ishize intambara ya mbere y’isi irangiye, Macron yavuze ko hari politiki zigaragara muri iki gihe zijya gusa n’izari ziriho ubwo intambara y’Isi yabaga.

Yavuze ko gushyira imbere inyungu z’igihugu kimwe ari ubugambanyi bw’indangaciro z’igihugu.

Yabivugiye imbere ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ufite politiki yo gushyira inyungu z’abanyamerika imbere ya byose nk’uko Reuters yabitangaje.

Yagize ati “Gukunda igihugu bitandukanye no guharanira inyungu z’igice cy’abantu bamwe. Guharanira inyungu z’abantu bamwe ni ukugambanira urukundo rw’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Iyo dushyize inyungu zacu imbere tutitaye ku z’abandi tuba dusibanganya ikintu cy’ingenzi igihugu gihagazeho, ari cyo kigiha ubuzima no gukomera ari cyo indangagaciro.”

Mu mbwirwaruhame y’iminota 20, Macron yavugiraga imbere ya Trump guhera mu 2016 yiyamamaza wavuze ko inyungu z’abanyamerika ari zo zikwiye kuza imbere y’iz’abandi bose.

Mu minsi ishize Trump aherutse no kuvuga ko ari we muntu wa mbere uharanira inyungu z’abanyamerika ndetse asaba abaturage kujya bamwita batyo.

Perezida Macron yasabye abari bitabiriye uwo muhango kutibagirwa amateka yagejeje Isi ku ntambara z’Isi, avuga ko n’uyu munsi ‘amadayimoni ya kera ari gukanguka.”

Ati “Hari ubwo amateka ashaka kuzamura kamere yayo mbi, bigatesha agaciro amahoro twibwiraga ko twamaze kubona hejuru y’amaraso y’abakurambere bacu.”

Intambara ya mbere y’Isi yahitanye abantu bagera kuri miliyoni icumi, isiga miliyoni 6 z’inkomere, miliyoni eshatu z’abapfakazi na miliyoni esheshatu z’impfubyi.

Abayobozi basaga 70 bitabiriye umuhango wo kwibuka imyaka 100 ishize intambara ya mbere y'Isi irangiye
Macron yavuze ko abayobozi bariho ubu bakwiriye gusigira Isi nziza abazavuka ejo
Perezida Trump na Angel Merkel uyobora u Budage ni bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi bari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza