Garry Conille yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe tariki 10 Ugushyingo, bikozwe n’Akanama k’inzibacyuho kashyizweho ngo kagarure demokarasi muri Haiti yugarijwe n’ubugizi bwa nabi buterwa n’amabandi yitwaje intwaro.
Conille wari umaze amezi atandatu, yasimbujwe Alix Didier Fils-Aimé, nubwo bitashimishije bamwe barimo na Emmanuel Macron.
Mu minsi ishize ubwo Macron yari yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yabereye muri Brésil, yagaragaye mu mashusho avuga ko abanya-Haiti ari ibicucu kuko bemeye ko Conille yirukanwa.
Ati “Uriya Minisitiri w’Intebe yari umuntu udasanzwe kandi naramushyigikiye cyane. Ni ibicucu, ntabwo bakabaye baramwirukanye.”
Edgard Leblanc Fils wahoze ayobora akanama kirukanye Conille, yavuze ko biteye isoni kubona umuyobozi nka Macron atuka igihugu cyose.
Muri ayo mashusho kandi hari umuntu wumvikana abwira Macron ko u Bufaransa bufite uruhare mu bibazo Haiti irimo dore ko igihugu cye cyahoze kiyikolonije.
Macron ahita amusubiza ngo “Ni abanya-Haiti ubwabo biyiciye igihugu ubwo bemeraga ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge rihabwa intebe.”
Haiti yahamagaje ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu, ngo asobanure ibyo Macron yavuze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!