Perezida Macron na Bayrou bahuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024, mu gihe bivugwa ko uyu munsi ari bwo hamenyekana Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa.
Bayrou washinze ishyaka Mouvement Democrate, yabaye Minisitiri w’Uburezi w’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1997, aba na Minisitiri w’Ubutabera mu 2017.
Ibinyamakuru byo mu Bufaransa bimushyira ku rutonde rwa batanu bafite amahirwe yo gusimbura Barnier uherutse gutakarizwa icyizere, bitewe n’ubunararibonye afite muri politiki y’iki gihugu.
Abandi bahabwa amahirwe barimo Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Roland Lescure, Bernard Cazeneuve wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2016 kugeza mu 2017, Minisitiri w’Ingabo Sebastien Lecornu na Minisitiri w’Umutekano, Bruno Retailleau.
![](local/cache-vignettes/L1000xH750/francois_bayrou_ni_umwe_mu_bahabwa_amahirwe_menshi_yo_gusimbura_michel_barnier_ku_mwanya_wa_minisitiri_w_intebe-44506.jpg?1734090077)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!