Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho cyafashwe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.
Ubusanzwe Minisitiri w’Intebe yari yaravuye mu ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Macron bitewe n’uko mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko aheruka ryari ryarabonye amajwi ariha ubwiganze busesuye bungana n’imyanya irenga 289 muri 577 igize uru rwego.
Barnier wagizwe Minisitiri w’Intebe asanzwe ari umunyamuryango w’ishyaka ry’Aba-Républicains ryashinzwe n’abarimo Nicolas Sarkozy na Jacques Chirac bayoboye u Bufaransa. Iri rifite imyanya 39 mu Nteko y’iki gihugu.
Uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko yabaye umudepite mu Nteko y’u Bufaransa, aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ibidukikije, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Uburobyi na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).
Yabaye Komiseri muri EU ushinzwe ibikorwa by’akarere, aba Komiseri wa EU ushinzwe ubucuruzi muri uyu muryango n’imirimo, ni na we wahagarariye uyu muryango mu biganiro n’u Bwongereza, ubwo bwari muri gahunda yo kuwuvamo izwi nka ‘Brexit’.
Barnier asimbuye Gabriel Attal weguye kuri uyu mwanya tariki ya 16 Nyakanga 2024. Asabwa kuzatoranya abaminisitiri mu mahuriro yose afite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!