Perezida Macron yagaragaje ko ibihugu bya Amerika n’u Bushinwa byamaze kwigaranzura Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi haba mu byerekeye umusaruro w’ibikorerwayo ndetse n’ishoramari rihakorerwa.
Yagaragaje ko EU igeze mu bihe bikomeye bishobora kuyita mu bibazo bikomeye idashyize imbaraga mu kubaka isoko ryayo ndetse ngo ikemure ikibazo cyo gucikamo ibice.
Ati “EU ishobora gusenyuka, tugiye kugera mu bihe bikomeye by’ingenzi. Uburyo bw’imikorere twahoranye bwarashaje, dushyiraho amabwiriza n’amananiza menshi cyane kandi dukora ishoramari riri ku rwego rwo hasi. Mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere nidukomeza kugendera kuri gahunda zacu za kera isoko rizadusiga.”
Yasabye ko amategeko n’amabwiriza ya EU yavugururwa byihuse, bitaba ibyo bakazisanga mu bihe bikomeye byo kuzahura umuryango mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere.
Bloomberg yanditse ko Perezida Macron yagiriye inama ibihugu byose bigize uyu muryango yo gusaba ko hashyirwaho amabwiriza yoroshya gukora ubucuruzi mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!