00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron mu mugambi wo kuzamura imyaka ya pansiyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 11:56
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko muri iki gihugu hari gukorwa amavugurura azatuma imyaka yo kujya mu kirihuko cy’izabukuru igera kuri 65 ivuye kuri 62.

Ibi Perezida Emmanuel Macron yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 2 ku wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022 cyagarutse ku mushinga wo kuvugurura amategeko ajyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko bimwe mu bigenwa n’uyu mushinga bizatangira gushyirwa mu bikorwa umwaka utaha.

Ibijyanye no kuzamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ikagera kuri 65, Perezida Macron yavuze ko bigomba kuba byakozwe bitarenze mu 2031.

Yavuze ko impamvu y’iki cyemezo ari uko urubyiruko rw’u Bufaransa rukwiriye kwitoza kuzamara igihe kinini rukora.

Ati “Hari uburyo bumwe bwonyine bwadufasha niba twumva ibintu neza, niba turi kubaho igihe kirekire dukwiriye no gukora igihe kirekire.”

Biteganyijwe ko mu gihe uyu mushinga w’itegeko uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa hari n’abazajya bemererwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bagize imyaka 67. Aba barimo n’abagore ngo kuko hari amasaha menshi bamara badakora bari kwita ku nshingano zo mu rugo n’umuryango.

Perezida Macron yavuze ko uyu mushinga ukiri kuganirwaho kandi ko ibitekerezo by’amasendika y’abakozi bihawe ikaze.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko muri iki gihugu hari gukorwa amavugurura azatuma imyaka yo kujya mu kirihuko cy’izabukuru igera kuri 65 ivuye kuri 62

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .