00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron mu bwoba bw’impinduka zishobora guterwa na Trump

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 22 January 2025 saa 10:05
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahamagariye ibihugu by’i Burayi kwiyubaka no kongera ingengo y’imari igenerwa igisirikare, mu rwego rwo kugabanya uburyo byishingikiriza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’umutekano, kuko hashobora kuba impinduka zikomeye zizaterwa n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Ni ubutumwa yatanze binyuze mu ijambo yagejeje ku ngabo z’u Bufaransa, ahanini ashingiye ku gusubira ku butegetsi kwa Donald Trump.

Macron yavuze ko hari impinduka zishobora kuba mu miyoborere ya Amerika, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano ndetse n’intambara yo muri Ukraine, abaza icyakorwa mu gihe bibaye.

Yagize ati “Ese u Burayi buzakora iki mu gihe umufatanyabikorwa wacu nka Amerika azaba akuye ubwato bw’intambara mu nyanja ya Méditerranée? Ese nibohereza indege zabo z’intambara mu nyanja ya Pacifique bizagenda gute?”

Macron kandi yagarutse kuri Greenland iri mu bibazo bya politiki, avuga ko nta muntu wari witeze ko bizaba bityo, ashimangira ko u Burayi bugomba kwitega n’izindi mpinduka, bugahuza imbaraga ku bw’inyungu zabwo.

Ati “Umwaka ushize ni nde watekerezaga ko Greenland izaba mu bibazo bikomeye bya politiki n’umutekano? Ibyo ni byo biriho.”

Macron kandi yagaragaje ko gushyigikira Ukraine ari ingenzi kugira ngo izajye mu biganiro by’amahoro ifite ingufu.

Ati “Ukraine igomba kubona imbaraga zizatuma itazongera guterwa igihe intambara izaba irangiye, kandi u Burayi bugomba kugira uruhare rwuzuye muri urwo rugendo.”

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakunze kunenga ibihugu by’i Burayi biri mu muryango wa NATO abishinja gutanga umusanzu muto mu misanzu ituma uwo muryango ukora neza. Uyu mugabo kandi yanenze inkunga Amerika iha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Perezida Macron mu bwoba bw’uko ibintu bishobora guhinduka i Burayi kubera Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .