Perezida Macron yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashyaka atandukanye kugira ngo bajye inama ku bijyanye na Minisitiri w’Intebe mushya ugomba kujyaho vuba cyane, nk’uko byatangaje na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Yaël Braun-Pivet.
Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko itakarije icyizere Michel Barnier, igitutu cyakomeje kwiyongera kuri Macron kugira ngo yegure, cyangwa ategure amatora mbere y’igihe, gusa uyu mugabo yarahakanye, avuga ko afite intego yo gukomeza inshingano ze kugera igihe manda ye irangiriye.
Minisitiri w’Intebe mushya agomba gushyiraho guverinoma nshya igomba guhita ifata ingamba zikomeye, zirimo cyane cyane kwemeza ingengo y’imari.
![](local/cache-vignettes/L1000xH563/2024-10-05t165351z-1154037026-rc2geaav47dm-rtrmadp-3-france-francophonie-4438a.jpg?1733761796)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!