00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron agiye gusura abatuye muri Mayotte, atangaze ikiriyo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 December 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko mu minsi iri imbere azagirira uruzinduko ku kirwa cya Mayotte kugira ngo ashyigikire abahatuye baherutse kwibasirwa n’imvura ivanze n’umuyaga uremereye yahawe izina ‘Chido’.

Yasobanuye ko yagiranye inama n’akanama k’amanisitiri gashinzwe gushakira ibisubizo ibibazo byihutirwa, asaba ko hashyirwaho ingamba zihuse zigamije gufasha abatuye muri Mayotte kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

Ati “Mu minsi iri imbere nzajya muri Mayotte kugira ngo nshyigikire abenegihugu bagenzi bacu, abakozi ba Leta n’abashinzwe serivisi z’ubutabazi. Uku ni uguhangana n’ibihe bidasanzwe no gutangira kwitegura ibizaza.”

Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yatangaje ko azatangaza ikiriyo ku rwego rw’igihugu, hagamijwe kuzirikana abishwe na Chido muri Mayotte.

Chido yibasiye Mayotte mu gitondo cya tariki ya 14 Ukuboza 2024, isenya inzu nyinshi, yangiza n’ibikorwaremezo birimo imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi, iy’amazi n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyaho.

Anne-Marie Vautrin utuye muri Komini ya Mamoudzou ifatwa nk’umurwa mukuru wa Mayotte, yabwiye France 24 ati “Byari nk’igisasu cyaturikiye ahantu hose. Mba mu nyubako igeretse gatatu, etaje ya gatatu yarasenyutse, igisenge cyaragiye.”

Senateri Salama Ramia uhagarariye Mayotte mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatangaje ko abatuye kuri iki kirwa giherereye mu Nyanja y’Abahinde batangiye kwibasirwa n’inzara.

Yagize ati “Nta mazi, nta mashanyarazi. Inzara yatangiye. Birihutirwa ko inkunga iza, cyane mu gihe ubona nta gifatika waha abana n’impinja.”

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bufaransa, Bruno Retailleau, yatangaje ko bisa n’aho Mayotte yose yasenyutse, kandi ko byibura abantu 70% mu barenga ibihumbi 320 bayituye bagizweho ingaruka n’iki kiza.

Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko abo bimaze kwemezwa ko bapfuye ari 21. Ni imibare iri hasi cyane ugereranyije n’ubukana bw’iki kiza, kuko ubuyobozi bwa Mayotte bwo bugaragaza ko abapfuye bashobora kubarirwa amagana cyangwa bakagera mu bihumbi.

Kuva tariki ya 15 Ukuboza, muri Mayotte hari kuba ibikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n’iki kiza, gusukura imihanda no gusana ibyangiritse. Minisitiri y’Umutekano yatangaje ko hoherejweyo abandi batabazi 1500 barimo abasivili 800, abashinzwe umutekano barimo abajandarume 400 n’abenjenyeri.

Inzu nyinshi muri Mayotte zasenywe n'imvura n'umuyaga wari ufite umuvuduko w'ibilometero 226 ku isaha
Ntabwo haramenyekana umubare udashidikanywaho w'abishwe n'iki kiza
Perezida Macron yatangaje ko azajya muri Mayotte gushyigikira abibasiwe n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .