Amatora y’Umukuru w’Igihugu uzayobora Amerika mu myaka ine iri imbere ateganyijwe kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2024.
Perezida wa Brézil Luiz Inacio Lula da Silva abinyujije ku rukuta rwa X, yagaragaje ko yifuza ko Visi Perezida Kamala Harris atsindira kuyobora Amerika kuko ari bwo demokarasi yahabwa intebe.
Ati “Nkunda demokarasi, ntekereza ko ari bwo buryo bwiza bw’imiyoborere isi yahanze.”
Yahamije ko iyi miyoborere ifasha abanyepolitike badahuje imirongo ya politike n’imyumvire kugirana ibiganirompaka nta wuhungabanyije undi.
Ati “Ntekereza ko igihe Kamala yatsinda amatora ari bwo byaba byoroshye gushimangira demokarasi muri Amerika.”
Perezida Lula kandi yari amaze iminsi mike ashimangiye iki gitekerezo cye mu kiganiro yagiranye na TF1.
Muri Nyakanga 2024, Perezida Lula yagaragaje ko umubano w’igihugu cye na Amerika uzakomeza kuba mwiza ku buryo uzagirira impande zombi akamaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!