Ibi byemeranyijweho nyuma y’inama abaperezida bombi bagiriye mu murwa mukuru wa Korea ya Ruguru, Pyongyang bemeranya ku buryo baca burundu ikorwa ry’intwaro z’ubumara.
Perezida Moon yavuze ko Kim "yemeye gufunga burundu ikigo cya Tongchang-ri cyasuzumaga intwaro n’imashini zazirasaga kandi ko bizakorwa hari inzobere zo mu bihugu bitandukanye zikareba koko ko bitazongera gukora.”
Ibyemeranyijweho bishobora no kuba umusemburo w’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Kim kandi yavuze ko ashobora kuzasura Korea y’Epfo, akazaba ari we Perezida w’iya Ruguru ukandagiyeyo.
Ibi bihugu byanemeranyije kugabanya ingufu za gisirikare ziri ku mupaka w’ibihugu byombi binatuma bakozanyaho bya hato na hato.
Mu mezi ashize Korea ya Ruguru yari yatangiye ibiganiro na Amerika mu mugambi wo kureka intwaro z’ubumara ariko byagendaga biguru ntege, hakaba abemeza ko aya masezerano ashobora kubibyutsa.
Perezida Trump akibona ibyo Kim yavuze, yahise yandika kuri Twitter ko bitunguranye cyane, ahita anavuga ko abona Korea ya Ruguru n’iy’Epfo zizasaba kwakirira hamwe imikino Olempiki mu 2032.
TANGA IGITEKEREZO