Perezida Erdoğan yikomye Macron w’u Bufaransa amushinja gusanisha Islam n’iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yikomye mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron, nyuma yo gusanisha Idini ya Islam n’iterabwoba, ashimangira ko bigaragaza ko atazi ukuri kuri iri dini kuko riharanira amahoro.

Erdoğan yabivuze kuri uyu wa Mbere mu nama y’umuryango w’ubufatanye uhuza ibihugu bigendera ku myemerera ya Islam, yabereye i Istanbul.

Ati “Perezida w’u Bufaransa yavugiye mu nama ya OTAN ku iterabwoba rya kiyisilamu, [mu isabukuru yayo y’imyaka 70 iheruka kubera i Londres], namubwiye ko Islam bivuga amahoro. Ni gute wahuza amagambo abiri, amahoro n’iterabwoba, ukavuga ngo iterabwoba rya kiyisilamu?”

Yavuze ko nk’igihugu ayobora kimaze igihe mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba kandi kigendera ku mahame ya Islam, bityo bitumvikana ukuntu umuntu yihandagaza akabisanisha.

Yatanze urugero nk’aho icyo gihugu gikora ibikorwa byo kurwanya iterabwoba nko muri Syria, barwanya umutwe w’iterabwoba w’aba kourdes.

Erdoğan yanibasiye Macron ku myigaragambyo ikomeje kuba mu gihugu cye iterwa n’abitwa Jilets jaunes, amubaza impamvu adashobora kuyihagarika kimwe n’ibibazo bituma ibaho.

Yanagarutse ku magambo Macron aheruka kuvuga ku ihuriro rya OTAN ko ubwonko bwaryo busa n’ubwamaze guhagarara, amusaba kubanza gusuzumisha ubwe.

Ni nyuma y’uko Macron yari amaze kunenga ibikorwa biheruka by’ingabo za Turikiya muri Syria.

Perezida Erdoğan ntakunze gucana uwaka na Emmanuel Macron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza