Recep Tayyip Erdogan yavuze ko imyitwarire ya Israel idakwiriye gushyigikirwa kuko iki gihugu kimaze kwica abarenga ibihumbi 40 muri Gaza, abarenga miliyoni bakaba bamaze guhunga muri Liban aho iki gihugu cyatangije intambara ku mutwe wa Hezbollah.
Yagize ati "Gufatanya na Palestine na Liban bisobanuye kwifatanya n’ikiremwamuntu mu gushaka amahoro, tukagira umuco wo gushyigikirana nubwo twaba tudahuje imyemerere."
Perezida Erdogan azwiho kutavuga rumwe na Israel mu ntambara iki gihugu kirimo muri Gaza, aho kenshi yakunze kumvikana akinenga ndetse igihugu cye cyamaze guca umubano na Israel, kinifatanya na Afurika y’Epfo mu kirego cyashinjaga Israel kwica amahame y’uburenganzira bwa muntu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!