U Bufaransa na Turikiya bimaze igihe kinini mu ntambara y’amagambo yakajije umurego ubwo Macron yakazaga ingamba zo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bimaze iminsi ku butaka bw’igihugu cye. U Bufaransa bwafashe umwanzuro wo guhiga bukware abantu bagendera ku matwara akaze y’idini ya Islam nyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe mu gihugu cye.
Bamwe mu babigizemo uruhare ni abantu bafite inkomoko muri Turikiya. Ibihugu byombi byakunze kutumvikana kandi kuri politiki igamije gushakira amahoro Syrie ndetse no ku bishushanyo bw’intumwa y’Imana Muhammad byerekanye ku mashuri yo mu Bufaransa.
Turikiya ni igihugu cyubaha cyane idini ya Islam dore ko n’umubare munini w’abaturage bacyo ariryo basengeramo. Kuri bo, kubona umuntu washushanyije intumwa y’Imana Muhammad, birenze kwitwa igitutsi.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu Mujyi wa Istanbul, Erdogan yabwiye abanyamakuru ko u Bufaransa buri mu bibazo kubera Macron.
Ati “Macron ni ikibazo k’u Bufaransa. Hamwe na Macron, u Bufaransa buri kunyura mu bihe bikomeye cyane. Ndatekereza ko u Bufaransa buzikiza Macron mu gihe cya vuba bishoboka.”
Erdogan yavuze kandi ko Macron akwiye gusuzumishwa bakareba ko nta kibazo afite mu mutwe, ndetse ko Abanya-Turikiya bakwiye guca ukubiri no gukoresha ibikoresho byo mu Bufaransa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!