00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Erdoğan ashobora guhinduka Suède na Finland

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 July 2022 saa 01:16
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi ibiri yemeye ko Suède na Finland byakwinjira muri NATO kuko imbogamizi zari zibangamiye igihugu cye ibyo bihugu byemeye kuzikuraho, Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yavuze ko n’ubundi ashobora kwitambika umugambi wabyo wo kujya muri uyu muryango.

Kuva intambara y’u Burusiya muri Ukraine yatangira, Suède na Finland, byahise bitangaza umugambi wabyo wo kwinjira muri NATO. Turikiya yahise ibyitambika, ivuga ko ibyo bihugu byombi ari indiri y’umutwe w’aba-Kurds uteye impungenge umutekano wayo.

Mu nama y’uyu muryango i Madrid, izi mpungenge za Turikiya ibi bihugu byombi byemeye kuzikemura, bifata umwanzuro wo kuzirukana abo barwanyi, nayo yemera kubishyigikira ngo bibe byakwinjira muri NATO.

Gusa nyuma y’amasaha make yagaragaje ko ashobora kwisubiraho. Yavuze ko mu gihe ibi bihugu bitakubahiriza isezerano ryabyo, Inteko Ishinga Amategeko ya Turikiya ishobora kwanga kwemeza amasezerano yasinywe ku wa Kabiri.

Ati “Ntabwo bizashoboka nitutabyemeza mu Nteko Ishinga Amategeko yacu. Icya mbere, Suède na Finland bakwiriye kubanza kuzuza inshingano zabo ziri mu nyandiko…nibidakorwa, ntabwo tuzigera tubyohereza mu Nteko yacu.”

Erdoğan yavuze ko Suède yemeye koherereza Turikiya abantu 73 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba no gusenya burundu ibikorwa biba bigamije gutera inkunga ishyaka rya PKK ry’aba Kurd rifatwa nk’umutwe w’iterabwoba yaba muri Amerika no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Inyandiko y’amasezerano ntabwo igena mu buryo bweruye umubare w’abantu bagomba koherezwa. Ivuga ko Suède na Finland biziga ku ngingimira za Turikiya.

Perezida Erdoğan ashobora guhinduka Suède na Finland ku mugambi wabyo wo kujya muri NATO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .