Perezida Emmanuel Macron yateguje ko u Bufaransa bushobora gusubira muri Guma mu rugo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Kanama 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko guverinoma ishobora gusubizaho gahunda ya guma mu rugo ku nshuro ya kabiri; mu gihe umubare w’ubwandu bushya bwa Coronavirus wakomeza kugenda wiyongera.

Ibi perezida Macron yabivuze nyuma y’aho minisiteri y’ubuzima itangarije ko ”ubwandu bushya bukomeje kwiyongera umunsi ku munsi” muri iki gihugu, aho kuwa Gatatu habonetse abarwayi bashya 5,429, kuwa Kane hakaboneka 6,111.

Iki gihugu kiri ku mwanya wa 17 mu bifite ubwandu bwinshi ku Isi kugeza ubu, Perezida Macron yavuze ko guverinoma iri gukora iyo bwabaga ngo ihangane n’icyorezo bitagombye kongera gufunga ibikorwa; kuko bikomeza kudindiza ubukungu, ariko ubwandu bushya bukomeje kwiyongera na guma mu rugo yazamo.

Macron yaboneyeho gushishikariza abaturage kwitwararika na bo bagashyiraho akabo mu guhangana n’icyorezo.

Yagize ati ”Kwirinda ko ikwirakwira ry’ubwandu bw’iki cyorezo bwarenga ubushobozi bwacu, ni bwo buryo burambye bwo guhangana na cyo.”

Mu masaha make Perezida Macron atangaje ibi, Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko kuri uyu wa Gatanu habonetse umubare w’ubwandu bushya bwa coronavirus uri hejuru cyane mu mezi atanu ashize, aho bwari 7,379.

Umubare w’ubwandu bushya uri hejuru cyane waherukaga kugaragara ku wa 31 Werurwe, ubwo habonekega abantu bashya 7,578.

Perezida Emmanuel Macron yateguje ko u Bufaransa bushobora gusubira muri Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .