Perezida Donald Trump yasabye ko amatora ya perezida yigizwa inyuma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, asanga amatora ya perezida ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka yakwigizwa inyuma, bitewe n’uko hatari uburyo bwiza bwo kuyakora muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane, Trump yavuze ko amatora ashobora kuba asubitswe kugeza igihe abaturage bazaba bashobora gutora uko bikwiye kandi batekanye.

Ni mu gihe habura iminsi 96 ngo amatora abe, ariko kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye icyo gihugu, hatekerejwe uburyo bwo gutorera mu mabaruwa yoherezwa (mail-in voting) mu buryo bwa rusange, uburyo Trump avuga ko bwatuma habaho ubujura bw’amajwi butigeze bubaho.

Trump avuga ko amatora yari gushoboka nibura iyo ubwo buryo bwemererwa gusa umuntu utari aho agomba gutorera kubera impamvu z’akazi cyangwa ubutumwa arimo, cyangwa udashobora kugera ku biro by’itora kubera ubumuga, ikizwi nka Absentee Voting.

Gusa mu Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trump ntabwo afite ububasha bwo gusubika amatora ku giti cye, icyemezo cyafatwa byasaba ko cyemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Bishobora kugorana mu mutwe w’abadepite wiganjemo aba-démocrate.

Mu butumwa bwinshi yanditse kuri Twitter, Trump yavuze ko gukoresha ubwo buryo bishobora gutuma amatora agirwamo uruhare n’amahanga.

Muri Kamena nibwo nko muri Leta ya New York, mu matora y’ibanze y’aba-démocrate bemeye ko habaho uburyo bwo gutora hakoreshejwe iposita, ariko habayeho gutinda kubara amajwi.

Perezida ya Komisiyo y’Amatora, Ellen Weintraub, yavuze ko Trump nta bubasha afite bwo gusubika amatora, ndetse ngo "ntabwo akwiye kwimurwa", ahubwo asaba ko leta zihabwa ubushobozi ku buryo hakorwa "amatora atekanye kandi abanyamerika bose bakeneye".

Ni igikorwa kandi kitabonywe kimwe n’abantu benshi bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Gusa Chris Stewart uhagarariye Leta ya Utah, yavuze ko nubwo adashyigikiye ko amatora asubikwa, impungenge za Trump zifite ishingiro kuko itora rikoreshejwe uburyo bw’iposita bugoye kugenzura.

Yagize ati "Muri leta zimwe birashoboka. Nko muri leta yanjye ya Utah nk’urugero, tumaze igihe tubukoresha ariko ni leta nto ifite abaturage bake cyane. Biragoye kubigenzura ku rwego rw’igihugu.”

Muri uku kwezi leta esheshatu zatangaje ko ziteganya gukoresha uburyo bw’iposita mu matora, zirimo California, Utah, Hawaii, Colorado, Oregon na Washington.

Izo ngo mu Ukwakira zizahita zoherereza abiyandikishije ku ilisiti y’itora, impapuro z’itora binyuze mu iposita, zizagarurwe ku munsi w’itora, nubwo umuntu ku giti cye ashobora kuzemererwa kujya gutora nk’ibisanzwe, ariko mu buryo bwitondewe.

Perezida Donald Trump yasabye ko amatora ya perezida yigizwa inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .