00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump ku gitutu nyuma ya raporo imushinja kutubaha abasirikare ba Amerika baguye ku rugamba

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yamaganiye kure raporo ivuga ko atigeze yubaha abasirikare ba Amerika baguye mu ntambara, avuga ko ibyavuzwe ari ibinyoma kuko adashobora gukora ibintu nk’ibyo.

Ikinyamakuru Atlantic Magazine cyasohoye inkuru ivuga ko Perezida Donald Trump atubashye abasirikare ba Amerika baguye mu ntambara zitandukanye Amerika yagiye irwana.

Cyatangaje ko Trump yakoresheje amagambo atari meza avuga ko abasirikare ba Amerika baguye mu ntambara ya kabiri y’Isi ari “abanyantege nke” kandi “badashoboye”. Iyi raporo kandi ishinja Trump kuvuga nabi ingabo za Amerika zaguye ku rugamba, mu bihugu nka Afghanistan na Iraq.

Ibi byose ariko Trump abyamaganira kure, akavuga ko ari “ibihuha”.

Uyu mugabo ukomeje kujya ku gitutu cy’amatora yagize ati “Gutekereza ko navuga ibyo bintu ku ntwari zacu zaguye ku rugamba, kandi nta muntu n’umwe wigeze akora nk’ibyo nakoze ku ngengo y’imari y’igisirikare no kubazamurira imishahara, ni ibintu bitumvikana byatangajwe n’icyo gitangazamakuru giteye ubwoba.”

Muri iyi nkuru ya Atlantic, havugwa ko muri 2018, Trump yanze kujya Aisne-Marne mu muhango wo kwibuka abanyamerika baguye mu rugamba rwo gufasha u Bufaransa kwikiza ingabo z’Abadage mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Icyo gihe ngo yangaga ko “umusatsi we utoha”, nubwo abari kumwe na we icyo gihe bavuga ko urwo rugendo rwasubitswe kubera ikirere kitari kimeze neza.

Mu mashusho y’imiryango ifite abana biciwe mu ntambara yagaragajwe n’itsinda rya VotVets, bagiraga bati ”ntabwo azi kwitanga icyo ari cyo.”

Se w’umwe mu bishwe mu ntambara yo muri Iraq wo mu ishyaka ry’aba-Democrate, Khizr Khan, yagize ati ”Iyo Trump avuga ko abaguye mu ntambara bitangira abandi bari abanyantege nke, bituma twumva uko roho ye imeze.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Mike Pompeo, mu kiganiro yagiranye na Fox News kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ahora iruhande rwa Perezida kandi ko atigeze yumva avuga ayo magambo.

Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Mark Esper, yavuze ko Perezida Trump yubaha abagize igisirikare ndetse n’imiryango y’abaguye mu ntambara, nubwo atigeze ahakana ko iyi nkuru ari ukuri.

Mu gihe ababa hafi ya Perezida Donald Trump bakomeje guhakana bivuye inyuma iby’iyo nkuru, uwo bahanganye mu matora, Joe Biden, we yavuze ko Trump adakwiriye kuyobora niba ibivugwa ari ukuri.

Mu itohoza ry’ikinyamakuru The Military Times, bavuze ko abakora mu gisirikare cya Amerika batagishyigikiye Trump nka mbere, kuko abagera kuri 37% mu babajijwe bavuze ko bazamutora, mu gihe abandi 41% bavuze ko bazatora Joe Biden mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .