00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yongeye kuzamura ikibazo cy’urupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 July 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ikibazo cy’urupfu rw’umunyamakuru, Jamal Khashoggi, ari kimwe mu byo yaganiriyeho n’igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman.

Biden ari muri Arabie Saoudite muri gahunda yo kongera kubaka umubano wa Amerika n’iki gihugu, cyakunze gushinjwa kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko mu biganiro yagiranye n’igikomangoma Mohammed bin Salman, yagaragaje ko urupfu rwa Khashoggi rwabaye mu 2018 ari ikintu cy’ingenzi kuri we no kuri Amerika muri rusange, anemeza ko impande zombi zagize n’ibindi zumvikana.

Biden ati “Mu guha icyubahiro iyicwa rya Khashoggi, nabigarutseho mu by’ibanze mu nama, bishimangira icyo nabitekerezagaho kera n’icyo mbitekerezaho ubungubu”.

Yakomeje agira ati “Nabivuze nshize amanga kuko nka Perezida wa Amerika guceceka ku kibazo cy’uburenganzira bwa muntu bihabanye n’abo turi bo n’uwo ndi we. Nzahora mparanira indangagaciro zacu”.

Uruzinduko rwa Biden muri Arabie Saoudite rwanenzwe na benshi bagendeye ku rupfu rw’umunyamakuru Khashoggi wishwe mu Ukwakira 2018 muri Ambasade ya Arabie Saoudite muri Turkiye i Istanbul.

Igikomangoma Mohammed bin Salman ashinjwa n’ubutasi bwa Amerika kuba ari we watanze itegeko ryo kwica Khashoggi nubwo atahwemye kubihakana.

Jamal Khashoggi yishwe mu 2018 hakekwa igikomangoma cya Arabie Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .