00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yishongoye kuri Trump wahamijwe ibyaha

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 1 June 2024 saa 12:06
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yishongoye kuri Donald Trump yasimbuye ku butegetsi, nyuma y’aho urukiko rumuhamije ibyaha 34 bifitanye isano n’inyandiko mpimbano.

Perezida Biden kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 yatangarije ku rubuga X ati “Ntawe uri hejuru y’amategeko”, agaragaza ko n’iyo waba warabaye Perezida cyangwa se umuherwe nka Trump, inkiko ziba zigomba kugufatira ibyemezo biteganywa n’amategeko.

Urukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York rwahamije Trump ibi byaha, muri dosiye ifitanye isano n’amadolari 130.000 yahaye uwahoze ari umukinnyi wa filime z’urukozasoni, Stormy Daniels baryamanye, kugira ngo atazamuvamo ubwo yiteguraga amatora yo mu 2016.

Ni icyemezo gishobora kumugiraho ingaruka mu gihe ateganya kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika, aho azaba ahatanye na Perezida Biden mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.

Abakurikira Biden kuri uru rubuga nkoranyambaga bagaragaje amagambo ye nko kwishongora gukomeye kuri mugenzi, bamwe bamwibutsa ko na we hari amategeko yica, arimo kugerageza gukingira ikibaba umuhungu we Hunter Biden ukurikiranweho ubucuruzi butemewe no kurebera abinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko tariki ya 11 Nyakanga 2024 ari bwo urukiko ruzatangaza ibihano ruzafatira Trump.

Donald Trump ategereje kumva igihano azakatirwa muri Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .