Tariki ya 21 Nyakanga 2024 ni bwo Biden yatangaje ko yikuye mu ihatana, ahitamo Visi Perezida Kamala Harris nk’ukwiye kuba umukandida w’ishyaka ryabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Biden yatangaje iki cyemezo nyuma yo kwitwara nabi mu kiganiro mpaka cyamuhuje na Donald Trump w’Umu-Républicain muri Kamena 2024. Byavugwaga ko Aba-Démocrates biganjemo abagize Inteko Ishinga Amategeko bari bakomeje kugaragaza ko adafite ubushobozi bwo kuyobora mu yindi manda.
Mu kiganiro kuri televiziyo CBS cyabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2024, Perezida Biden yabwiye umunyamakuru ko nyuma yo kwitwara nabi muri iki kiganiro mpaka, abadepite n’abasenateri b’Aba-Démocrates bari bafite impungenge ko nahatana na Trump, azatsindwa.
Yagize ati “Bagenzi banjye b’Aba-Démocrates mu Nteko Ishinga Amategeko batekerezaga ko nshobora kubababaza mu matora. Uko mbyumva, iyo nguma mu ihatana, byari kuba ingingo yo kuvugaho. Uba wambajije impamvu Nancy Pelosi yavuze.”
Nancy Pelosi uvugwa na Biden yabaye Perezida w’Inteko ya Amerika kuva mu 2007 kugeza mu 2011 no kuva mu 2019 kugeza mu 2023. Ni umwe mu ba-Démocrates bubashywe bivugwa ko bagaragazaga ko uyu Mukuru w’Igihugu adakwiye gukomeza ihatana.
Biden yatangaje ko imyaka 81 y’amavuko afite atari intege nke ze, asobanura kandi ko nta kibazo cyo kwibagirwa no kwitiranya afite. Ukwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka ngo kwatewe n’uko yari arwaye icyo gihe, anananiwe.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma yo kuva mu ihatana, azaha Kamala ubufasha bwose bushoboka kugira ngo azatsinde Trump mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!