Perezida Biden yavuguruje Trump kuri ‘Green Card’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gashyantare 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuguruje iteka ryari ryashyizweho ku butegetsi bw’uwo yasimbuye, Donald Trump, ryo kubuza abantu benshi kwinjira muri iki gihugu binyuze muri ‘Green Card’.

Green Card ni ubuuryo buhesha abanyamahanga kujya gutura no gukorera muri Amerika binyuze mu kubisaba ariko hagatoranywa abanyamahirwe runaka mu mubare w’abantu benshi baba babisabye.

Trump yari yarashyizweho iteka rizwi nka ‘Presidential Proclamation 100014’ ryari rigamije kurinda urwego rw’umurimo muri Amerika cyane ko umubare w’abashomeri wari ukomeje kwiyongera kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu itangazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze ku wa 24 Gashyantare zavuze ko iri teka rya Trump ryatandukanyije imiryango kandi rikaba ritari mu nyungu za Amerika.

Ati “Icyemezo cya Trump nticyatezaga imbere inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahubwo ku rundi ruhande cyahungabanyije Amerika, mu buryo burimo no kubuza bamwe mu bo mu miryango yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahatuye gusanga imiryango yabo.”

Perezida Biden afashe iki cyemezo mu gihe umubare munini w’abaturage ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zari zikomeje kugaragaza ko iki cyemezo cyafashwe na Trump kitari gikwiye.

Kuva Joe Biden yatangira gufata inshingano zo kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2021 akomeje kugenda ahindura bimwe mu byemezo byari byafashwe na Trump.

Mu bindi byamaze guhindurwa harimo ibijyanye no gukumira abaturage baturuka mu bihugu bigendera ku mahame ya Islam, ibyasabaga abashaka ubuhungiro gutegerereza muri Mexique mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

Perezida Joe Biden yavuguruje Iteka rya Donald Trump ryakumiraga abantu kwinjira muri Amerika binyuze muri 'Green Card'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .