00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yashimiye Kimberly Cheatle weguye ku buyobozi bwa ’Secret Service’

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 July 2024 saa 07:07
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashimiye Kimberly Cheatle weguye ku buyobozi bukuru bw’urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru n’ababaye abayobozi bakuru, Secret Service.

‘Kim’ Cheatle yamenyesheje abakorera muri uru rwego ubwegure bwe abinyujije kuri ‘email’. Ni icyemezo yafashe kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, nyuma y’aho abakozi barwo bashinjwe uburangare bwatumye Donald Trump araswa ugutwi kw’iburyo ku wa 13 Nyakanga.

Kim umaze imyaka irenga 27 muri uru rwego yaraye abwiye abadepite ko Trump yarasiwe muri Leta ya Pennsylvania kubera uburangare bw’aba bakozi, yemera kwirengera amakosa yose yakozwe.

Perezida Biden yatangaje ko mu gihe Kim amaze muri uru rwego rufite inshingano ikomeye cyane, yakoze atizigama, ashyira ubuzima bwe mu byago, yitangira igihugu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane byinshi ku byatumye umusore witwaga Thomas Matthew Crooks arasa Trump.

Ati “Twese tuzi ko ibyabaye uriya munsi bidashobora kongera kuba. Mu gihe nifuriza Kim ibyiza, nteganya gushyiraho Umuyobozi Mukuru mushya vuba.”

Ubwo Trump yagezaga ubutumwa ku ba-Républicains bitabiriye inama nkuru yabereye muri Leta ya Wisconsin tariki ya 18 Nyakanga, yasabye ko umutekano we wakazwa kugira ngo ibyamubayeho bitazasubira.

Kimberly Cheatle yamenyesheje abakorera muri Secret Service ko yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .