Ni inama yatanze kuri uyu wa 24 Nzeri 2024 ubwo yari imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Amerika.
Tariki ya 21 Nyakanga 2024 ni bwo Perezida Biden w’imyaka 81 y’amavuko yafashe icyemezo cyo kwikura mu ihatana ry’umwanya w’Umukuru w’Igihugu, agena Visi Perezida Kamala Harris nk’umukandida umusimbura.
Mu kiganiro na televiziyo CBC muri Kanama 2024, uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko igitutu cy’abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates bavugaga ko atagifite ubushobozi bwo kuyobora ari cyo cyatumye ava mu ihatana.
Mu ijambo rya nyuma yagejeje ku Nteko Rusange ya Loni nk’Umukuru w’Igihugu, Perezida Biden wemeza ko yiyumva nk’umuntu ukiri muto yavuze ko yifuzaga gukomeza kuyobora Amerika kugira ngo arangize imirimo itararangira.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Kuba Perezida byabaye ishema ry’ubuzima bwanjye. Hari byinshi cyane nashakaga ko birangira.”
Yasobanuye ko yageze aho yumva agomba kuva muri aka kazi akunda, agaha umwanya abakiri bato kugira ngo bayobore igihugu mu rugendo rukiganisha aheza kurushaho.
Ati “Mu gihe nkunda akazi, nkunda igihugu kurushaho. Nafashe umwanzuro, nyuma y’imyaka 50 nkorera Leta, igihe kirageze ngo abakiri bato mu buyobozi bajyanye igihugu imbere.”
Perezida Biden yabwiye abakuru b’ibihugu ko akazi ko kuguma ku butegetsi ari byiza, ariko ko gushyira imbere abaturage ari byo byiza kurushaho.
Yagize ati “Bayobozi bagenzi banjye, ntitwibagirwe ibintu by’ingenzi kurusha kuguma ku butegetsi. Abantu banyu ni bo b’ingenzi kurushaho. Ntimuzibagirwe, turi hano kugira ngo dukorere abaturage, nta yindi mpamvu.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye bagenzi be kureka abaturage bagahumeka mu bwisanzure, bagatekereza nta kibabangamira, bagahanga udushya, bakiga, bakabaho kandi bagakundana nta bwoba bafite.
Yasobanuye ko ubu bwisanzure ari yo demokarasi ya nyayo, kandi ngo ntibureba Amerika gusa, ahubwo bureba ibihugu byose.
Perezida Biden ayobora Amerika kuva mu 2021. Yamaze imyaka umunani ari Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Obama, aba na Senateri uhagarariye Leta ya Delaware mu myaka 36.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!