00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yakozanyijeho n’u Bushinwa kubera Taiwan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2022 saa 09:14
Yasuwe :

Perezida Joe Biden yavuze ko mu gihe u Bushinwa bwaba bushatse kwigarurira Taiwan ku mbaraga, byaba ngombwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha imbaraga za gisirikare mu kuburizamo uwo mugambi.

Ibi Perezida Biden yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ruzinduko ari kugirira mu Buyapani.

Abanyamakuru bamubajije niba mu gihe u Bushinwa buzashaka kwigarurira Taiwan azagira icyo akora mu bijyanye n’igisirikare bitandukanye n’uko yabigenje kuri Ukraine, Perezida Biden yagize ati “Yego cyane, ibyo nibyo twiyemeje.”

Perezida Biden yakomeje avuga ko afite icyizere cy’uko u Bushinwa butazagerageza kwigarurira Taiwan ku mbaraga.

Nyuma y’aya magambo ya Perezida Biden, u Bushinwa bwagaragaje ko butayishimiye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin yavuze ko badashobora kwihanganira na gato igihugu cy’amahanga cyivanga mu bibazo bwite by’u Bushinwa.

Taiwan ni agace gafatwa nk’ak’u Bushinwa, ariko kakagira imikorere yako yihariye irimo igisirikare ndetse n’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, uretse ko katagira imikoranire n’ibindi bihugu byinshi bigafata nk’agace k’u Bushinwa.

Itegeko Nshinga rya Amerika riha uburenganzira icyo gihugu bwo kurinda agace ka Taiwan mu gihe Leta y’u Bushinwa nayo ivuga ko ako gace ari akayo ndetse izakisubiza binyuze mu nzira zose zishoboka, yaba iz’amahoro n’intambara.

Perezida Biden yakozanyijeho n’u Bushinwa kubera Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .