00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yahaye ubudahangarwa Gen Milley n’abandi bashobora gufungwa ku butegetsi bwa Trump

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 January 2025 saa 04:38
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri gucyura igihe, Joe Biden, yafashe icyemezo cyo guha ubudahangarwa abarimo Général Mark Milley na Dr. Anthony Fauci, kugira ngo batazakurikiranwa n’ubutabera mu gihe Donald Trump yajya ku butegetsi.

Gen Milley yabaye Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’abajyanama mu bya gisirikare, Dr. Fauci we aba umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zandura n’umujyanama wa Perezida mu by’ubuzima.

Ubudahangarwa babuherewe rimwe n’itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ryakoze iperereza ku myigaragambyo y’abateye ingoro y’Inteko bari bashyigikiye Trump, yabaye tariki ya 6 Mutarama 2021.

Ni mu gihe Trump witegura gutangira kuyobora Amerika kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, yagaragaje ko najya ku butegetsi, ashobora gusaba ko aba bantu bakurikiranwa n’ubutabera kuko ngo bakoze ibyaha.

Perezida Biden yatangaje ko ubudahangarwa yahaye Gen Milley na bagenzi be budasobanuye ko bakoze ibyaha, ahubwo ngo bugamije guha agaciro akazi gakomeye bakoze mu nyungu za Amerika.

Yagize ati “Gutanga izi mbabazi ntibikwiye kwitiranywa no kwemeza ko bakoze amakosa cyangwa se icyaha. Igihugu cyacu gifitiye aba bakozi ba Leta ideni ry’ishimwe ku by’ibyo bagikoreye ubudahwema.”

Muri Nzeri 2023, Trump yatangaje ko kuba Gen Milley yaravuganye n’abo mu gisirikare cy’u Bushinwa mu Ugushyingo 2021, ibyo byagombaga gutuma ahanishwa igihano cy’urupfu.

Gen Milley yasobanuye ko yavuganye na mugenzi we wo mu Bushinwa kugira ngo amumare impungenge, cyane ko iki gihugu cyavugaga ko cyakiriye amakuru y’umugambi wa Amerika wo kugitera.

Mu mwaka ushize, Gen Milley yatangaje ko afite impungenge ko azagezwa mu rukiko rwa gisirikare mu gihe Trump yatorerwa kuyobora Amerika kuko ngo ni umuntu mubi cyane, kandi w’umunyagitugu.

Trump kandi yashinje Dr. Fauci uburangare mu gihe yari ashinzwe kurwanya indwara zandura. Yamunenze kuba yaratanze ubujyanama bw’uko Abanyamerika bambara udupfukamunwa, kandi abenshi bari bakomeje kwicwa n’icyorezo cya Covid-19.

Robert F. Kennedy Jr wutegura kuba Minisitiri w’Ubuzima mu 2023 yatangaje ko niba Dr. Fauci yarakoze ibyaha, azakurikiranwa n’ubutabera mu gihe cy’ubutegetsi bwa Trump.

Dr Fauci yahawe ubudahangarwa butuma adakurikiranwa n'ubutabera
Gen Milley na we yahawe ubudahangarwa kugira ngo atazakurikiranwa mu butegetsi bwa Trump
Abakoze iperereza ku myigaragambyo yakorewe ku ngoro y'Inteko na bo bahawe ubudahangarwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .