Ubu butumwa yabumuhereye mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefoni kuri uyu wa 21 Kanama 2024. Cyitabiriwe kandi na Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Joe Biden, yabwiye Netanyahu ko guhagarika imirwano n’umutwe wa Hamas ari byo byatuma ibiganiro biteganyijwe i Cairo mu Misiri bishoboka.
Amerika yanasezeranyije Netanyahu ko izakomeza gufasha Israel guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano wayo, biturutse muri Iran cyangwa ku mitwe yitwaje intwaro irimo Hamas na Hezbollah ifite ibirindiro muri Liban.
Ntacyo Guverinoma ya Israel iratangaza kuri iki kiganiro gusa Netanyahu yavuze kenshi ko ingabo z’igihugu cyabo zizakomeza ibikorwa byazo muri Gaza, kugeza ubwo zizaba zimaze gusenya imbaraga zahungabanya umutekano zacyo.
Abashinzwe ubuvuzi muri Gaza batangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Kanama, Ingabo za Israel ziciye abantu 22 mu duce twa Deir el-Balah na Khan Younis. Abamaze kwicirwa muri izi ntara kuva mu Ukwakira 2023 barenga ibihumbi 40 nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima yo muri iyi ntara.
Ibikorwa by’Ingabo za Israel bigamije ahanini kwihorera ku bitero Hamas yagabye kuri iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023, byiciwemo abantu 1200, abarenga 250 bakagirwa imbohe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!