00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden azahura n’abayobozi ba Afurika mu Ukuboza

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 21 July 2022 saa 12:55
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, mu Ukuboza 2022 azahura n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Biden rivuga ko iyo inama ihuza Amerika na Afurika izaba hagati ya tariki 13 na 15 Ukuboza uyu mwaka.

Biteganyijwe ko iziga ku mubano uri hagati ya Afurika na Amerika n’uburyo wakongerwamo imbaraga.

Kuva yajya ku butegetsi mu 2021, Biden ntarakandagira ku Mugabane wa Afurika, icyakora yakiriye bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bya Afurika nka Uhuru Kenyatta wa Kenya na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Mu cyumweru gishize Biden yahuriye na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi mu Mujyi wa Jeddah muri Arabie Saoudite.

Abasesenguzi bavuga ko Inama ya Amerika na Afurika ari uburyo iki gihugu cy’igihangange gikoresha mu kugabanya imbaraga z’u Bushinwa.

Biden azahura n'abayobozi ba Afurika mu Ukuboza 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .