Uyu mugambi umenyekanye nyuma y’aho Donald Trump wayoboye Amerika kuva mu 2017 kugeza mu 2021 atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ahigitse Visi Perezida Kamala Harris.
Ni mu gihe mbere no mu gihe cyo kwiyamamaza, Trump yagaragaje ko adashyigikiye ko Amerika ikomeza guha Ukraine amafaranga ava mu misoro y’Abanyamerika, na yo akomeza kwenyegeza intambara, aho kuyihagarika.
Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko Perezida Biden uzava ku butegetsi muri Mutarama 2025, ashaka gusiga Ukraine ifite imbaraga.
Uyu muyobozi utifuje ko amazina ye amenyekana, yagize ati “Ubutegetsi buteganya gusunika, bugashyira Ukraine mu mwaka ukomeye ushoboka.”
Impungenge abari mu butegetsi bwa Perezida Biden bafite ni uko no mu gihe yakwemeza ko Ukraine ihabwa iyi nkunga ifite agaciro ka miliyari 9 z’amadolari, byazatwara amezi kugira ngo igere i Kyiv, bityo mu gihe Trump yazagera ku butegetsi itaragerayo, yayihagarika.
Amerika ni umwe mu baterankunga bakomeye ba Ukraine kuva yashozwaho intambara n’u Burusiya muri Gashyantare 2022. Kuva icyo gihe, Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yemeje ko inkunga ya miliyari zirenga 174 z’amadolari yoherezwa i Kyiv.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yibukije Trump ko ubwo bahuriraga i New York muri Nzeri 2024, yamwijeje gutanga umusanzu mu guhagarika iyi ntambara. Yamumenyesheje ko amuhanze amaso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!