00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Andres Lopez yateye utwatsi icyifuzo cya Ukraine cyo guta muri yombi Putin

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 9 August 2024 saa 04:53
Yasuwe :

Perezida wa Mexique, Andres Manuel Lopez Obrador, yanze ubusabe bwa Ukraine busaba iki gihugu gufata Perezida Vladimir Putin naramuka yitabiriye ibirori byo kwizihiza irahira ry’umukuru w’iki gihugu mushya Claudia Sheinbaum Pardo biteganyijwe ku wa 1 Ukwakira 2024.

Ibi bibaye mu gihe mu 2023, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ruheruka gushyira hanze icyemezo cyo guta muri yombi Putin kubera amakimbirane akomeje kuba hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 8 Kanama 2024 akabazwa niba igihugu cye cyemera ubusabe bwa Ukraine yasubije ko atari bo babifite mu nshingano guta muri yombi Perezida Putin.

Lopez Obrador yagize ati "Ntidushobora kubikora, ntabwo ari twe bireba.”

Ikinyamakuru Izvestia cya Mexique tariki 7 Kanama 2024 cyatangaje ko Ambasade ya Mexique mu Burusiya yemeje ko yoherereje Perezida Putin ubutumire bwo kwitabire ibi birori ariko akaba atarafata umwanzuro niba azabyitabira cyangwa ashobora kuzahitamo gutuma umuyobozi uzamuhagararira ndetse ubu butumire banabwoherereje Perezida Vlodymyr Zelensky.

Ambasade ya Ukraine muri Mexique yashimiye iki gihugu kubw’ubutumire ndetse yibutsa Guverinoma y’iki gihugu ko Putin ashakishwa na ICC.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa gatatu, ryaragiraga riti "Twizeye ko Guverinoma ya Mexique izubahiriza icyemezo mpuzamahanga cyo guta muri yombi Putin agashyikirizwa urwego rw’ubucamanza rwa Loni mu mujyi wa Haye uherereye mu Buholandi".

Mexique yafashe icyemezo cyo kutagira uruhande ibogamiraho mu ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, aho Perezida Lopez Obrador yagaye ingabo za Amerika ku nkunga zageneye Ukraine ndetse n’ibihano Ibihugu by’Uburengerazuba byafatiye u Burusiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .