Ambasaderi wa Mexique muri Peru yabonanya na Castillo aho afungiye nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marcelo Ebrand yabitangaje.
Castillo yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza gusesa Inteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Ebrard yagaragaje inyandiko y’ubusabwe bwa Castillo ushaka ubuhungiro, yanditswe n’umunyamatageko we, wavuze ko umukiliya we ashobora guhura n’ingaruka zikomeye aramutse agumye muri Peru dore ko ashinjwa ibyaha bidafite ishingiro nk’uko inkuru ya France23 ibivuga.
Dina Boluarte w’imyaka 60 ni we wahise arahizwa nka Perezida mushya wa Peru uzategeka kugeza mu 2026
ari nacyo gihe Castillo yari asigaje ngo manda ye irangire. Yari asanzwe ari Visi Perezida akaba ari we mugore uyoboye iki gihugu bwa mbere.
Castillo yagiye kuri televiziyo ku wa Gatatu atangaza ko ashyizeho ibihe bidasanzwe mu gihugu. Yavuze ko agiye gusesa Inteko Ishinga Amategeko yari yiganjemo abatavuga rumwe na we, biteza akavuyo ndetse benshi mu bagize Guverinoma ye batangira kwegura.
Urukiko rurengera Itegeko Nshinga narwo rwahise rubyinjiramo, rugaragaza ko ibyo Castillo ashaka gukora ari uguhirika ubutegetsi.
Igisirikare na Polisi ya Peru byahise bisohora itangazo bigaragaza ko bishyigikiye iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga.
Castillo yashatse gusesa Inteko Ishinga Amategeko mu gihe nayo yari igiye guterana ngo yige ku kumweguza, bikaba byari ubwa gatatu ishaka kumweguza kuva yajya ku butegetsi muri Nyakanga 2021.
Hashize iminsi Peru iri mu bibazo bya politiki aho abakuru b’igihugu batandukanye bagiye beguzwa batamaze kabiri. Nko mu 2020 hari igihe icyo gihugu cyagize ba Perezida batatu mu minsi itanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!