00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Laurent Bucyibaruta yafunguwe by’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Nyuma y’amezi abiri Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa rukatiye Laurent Bucyibaruta igifungo cy’imyaka 20, kuri ubu yamaze gufungurwa by’agateganyo, aho bikekwa ko byatewe n’impamvu z’ubuzima bwe butameze neza.

Bucyibaruta yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga. Yashinjwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR), Alain Gauthier, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’ubujurire Bucyibaruta yatanze.

Yakomeje avuga ko nubwo nta nyandiko y’icyemezo CPCR yabonye, bishoboka ko ubutabera bw’u Bufaransa bwafunguye by’agateganyo Bucyibaruta kubera ikibazo cy’uburwayi yakunze kugaragaza, dore ko ngo kuva yagezwa muri gereza yakunze kujyanwa kwa muganga kenshi.

Alain Gauthier yatangaje ko kurekura Bucyibaruta biteye inkeke kuko bishoboka ko ari amayeri yo kudakora igihano yakatiwe cy’imyaka 20. Avuga ko ari imbogamizi ikomeye mu gihe ategereje ubujurire kuko bukunda gutinda bukamara nk’imyaka ibiri.

Atanga urugero rwa Pascal Simbikangwa, Tito Barahira na Octavien Ngenzi batangarijwe icyemezo ku bujurire bwabo nyuma y’imyaka ibiri.

Bucyibaruta ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz’umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

By’umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi n’uburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.

Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho ku wa 7 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994, ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye aho muri Gikongoro.

Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa aho ari kugeza n’ubu.

Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy'imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .