00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Imyigaragambyo ku kibuga cy’indege yatumye ingendo zigera ku 10% zihagarikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2022 saa 04:35
Yasuwe :

Ingendo z’indege zigera ku 10% zagombaga gukoresha ikibuga cy’indege cyitiriwe Charles de Gaule i Paris mu Bufaransa, zahagaritswe nyuma y’imyigaragambyo y’abakozi bita ku by’indege kuri uyu wa Kane ndetse no kuri uyu wa Gatanu bikaba byakomeje.

Abagenzi bagiriwe inama yo gukoresha gari ya moshi, kuva i Paris kugera ku kibuga cy’indege bitewe n’ibibazo mu mihanda igana kuri iki kibuga cy’indege byatewe n’imyigaragambyo kuri uyu wa Gatanu.

Ikibuga cy’indege cya Orly giherereye mu Majyepfo ya Paris cyo nticyagizweho ingaruka n’iyi myigaragambyo ishingiye ku kutumvikana ku mishahara n’ibindi bigenerwa umukozi nk’uko France 24 yabitangaje.

Hamwe no kuba ibikorwa byo gutawara abantu n’ibintu birimo bisubira mu buryo ku rwego rumwe n’urwo byari biriho mbere ya COVID-19, ihuriro rishinzwe iby’umurimo mu Bufaransa ndetse n’ayandi, rirasaba izamurwa ry’imishahara mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’izamuka rikomeye ry’ibiciro ryageze kuri 6,5% muri Kamena uyu mwaka.

Urwego rushinzwe iby’indege mu Bufaransa, rwasabye ibigo by’indege gusubika urugendo rumwe muri esheshatu kuri uyu wa Gatanu hagati ya saa moya z’igitondo na saa munani ku isaha yo muri icyo gihugu.

Ku wa Kane abakozi bashinzwe kwita ku ndege ni bo bitabiriye imyigaragambyo mu gihe byari biteganyijwe ko n’abakozi b’ibigo by’indege n’ab’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’iby’indege ko bari bwifatanye na bo.

Mu kwezi gushize umukozi uhagarariye abandi yahembwaga amayero 1770 ariko kuri ubu ngo uwo mushahara ntugituma abona ubushobozi bwo guhaha bitewe n’izamuka ry’ibiciro.

Ibibuga by’indege byo mu Mujyi nka Londres, Amsterdam, Rome na Frankfurt bigomba guhuza ibikorwa byabyo n’iri subikwa ry’ingendo n’imirongo minini y’abagenzi.

Imirongo y'abagenzi babuze indege yari miremire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .