Uyu mushinga w’itegeko ry’umutekano waganiriweho n’abadepite b’u Bufaransa ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, mu gihe uzaba umaze guhinduka itegeko, umuntu wese yaba umunyamakuru cyangwa umuturage usanzwe, ukwirakwije amashusho y’abapolisi adahishe amasura yabo azaba akoze icyaha.
Ikindi kandi ushyira ku mbuga nkoranyambaga ayo mashusho agamije gutesha agaciro abapolisi bari mu kazi ashobora gufungwa cyangwa se agacibwa ihazabu igera ku bihumbi 45 by’ama-euro, ni ukuvuga miliyoni zirenga 45 Frw.
Imiryango irengera ikiremwamuntu hamwe n’abanyamakuru bamaganye uyu mushinga, aho bawubona nk’ugamije guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru no kubuza abantu kugaragaza aho abapolisi bakoresha ububasha bafite mu buryo bunyuranye n’amategeko. Bagaragaza kandi ko uyu mushinga wanditse nabi kuko amagambo yakoreshejwe arimo akavuyo kenshi.
Reba amashusho agaragaza abaturage mu mihanda bigaragambya mu kwamagana uyu mushinga w’itegeko








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!