Umuvugizi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Ravina Shamdasani, yabwiye abanyamakuru ko nta bimenyetso bigaragaza ko ibiri kuba bishobora kuvamo Jenoside.
Ati “ Ntabwo twigeze dukusanya ibimenyetso bigaragaza ko bishobora kugeza kuri Jenoside.”
Shamdasani yavuze ko inyito zose zishingiye ku mategeko uhereye ku kuvuga ibyaha byibasiye ikiremwamuntu na Jenoside, zose zemezwa n’urukiko.
Antonio Guterres ategerejwe muri Ukraine no mu Burusiya
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, azaba ari muri Ukraine ku wa 28 Mata. Ni uruzinduko rugamije kureba uburyo intambara u Burusiya bwashoje kuri iki gihugu yahoshwa.
Kuri uwo munsi kandi azagirana ibiganiro na Perezida Zelensky. Bigamije kureba uburyo ibikorwa byo kwita ku baturage bagizweho ingaruka n’iyi ntambara byakwihutishwa.
Byitezwe ko Guterres azagirira uruzinduko kandi i Moscow mu Burusiya ku wa 26 Mata aho azahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov na Perezida Vladimir Putin.
Yari aherutse kwandikira abakuru b’ibihugu b’impande zombi abasaba ko bagirana ibiganiro bigamije guhosha intambara imaze amezi abiri.

Meya w’i Kharkov wemeye ubufasha bw’u Burusiya akurikiranyweho ubugambanyi
Abayobozi bo muri Ukraine batangaje ko Meya wo mu Mujyi wa Kharkov wemeye ubufasha bwatanzwe n’Ingabo z’u Burusiya bugamije kwita ku baturage, agomba gukurikiranwaho ibyaha by’ubugambanyi.
Ivan Stolbovoy, Meya w’Umujyi wa Balakleya, ashinjwa ko yasabye inzego z’umujyi ayoboye gukorana n’Ingabo z’u Burusiya mu kugeza ibyo kurya ku baturage.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Ukraine, bishinja Stolbovoy ko yemeye kujya ku ruhande rw’umwanzi ubwo Ingabo z’u Burusiya zafataga Balakleya ku wa 28 Werurwe.
Ashinjwa ko yemeye gukomeza kuba Meya ubwo ako gace kafatwaga ndetse akemera ubufasha bwo kwita ku baturage bwatanzwe n’u Burusiya.
Balakleya ni Umujyi utuwe n’abantu ibihumbi 25 mu gace ka Izyum, mu ntera y’ibilometero 90 uvuye mu Majyepfo ya Kharkov. Ubu uri mu maboko y’u Burusiya.
Ingabo za Ukraine ziracyikingiranye mu ruganda muri Mariupol
U Burusiya bwatangaje ko Ingabo za Ukraine ziri mu gace ka Mariupol mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal, zishobora kugenda nta nkomyi mu gihe cyose zasohoka zashyize intwaro hasi.
Hashize umunsi umwe u Burusiya butangaje ko bwamaze kwigarurira Mariupol.
Perezida Putin yasabye ko uruganda rwa Azovstal rutaraswaho kuko rurimo abantu, ahubwo ko rugotwa kugira ngo abasirikare barimo n’abaturage batabona aho banyura mu gihe bataba bamanitse amaboko.
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, yatangaje ko abo basirikare bagifite amahirwe yo kuba bamanika amaboko.
Iti “Igihe icyo aricyo cyose, u Burusiya bwiteguye guhagarika intambara, bugashyiraho ibikorwa by’ubufasha kugira ngo abasivile bahunge (niba koko bari mu ndaki y’uruganda) cyo kimwe n’abasirikare ba Ukraine.”
Umugaba w’Ingabo za Ukraine zirwanira mu mazi, yari yatangaje ko muri urwo ruganda harimo ibihumbi by’abasivile. Ntabwo yigeze asobanura impamvu bagiyemo.

Papa Francis yanze kujya muri Ukraine
Papa Francis yatangaje ko atazakorera uruzinduko muri Ukraine nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko ruri gutegurwa.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yagize ati “Byaba bimaze iki kuba Papa yajya i Kyiv hanyuma intambara igakomeza ku munsi ukurikiyeho?”.
Yavuze ko yiteguye gukora igisabwa cyose ngo intambara ibe yahagarara ariko ko uruzinduko rwe rushobora kubangamira impamvu zikomeye zo guhosha imirwano.
Mu kiganiro cyatambutse ku wa Gatanu, Papa Francis yavuze no ku rugendo yakoreye kuri Ambasade y’u Burusiya iri i Vatican mu mpera za Gashyantare.
Ngo wari umwanzuro yafashe ari kugenda nijoro atekereza kuri Ukraine.
Ati “Nagiye njyenyine. Ntabwo nashakaga ko hagira umuntu umperekeza. Zari inshingano bwite.”
Abajijwe impamvu mu magambo ye ataravuga u Burusiya na Perezida wabwo, yavuze ko ibyo bitaba mu nshingano za Papa.

U Burusiya burashaka kwigarurira Amajyepfo ya Ukraine
U Burusiya burashaka kwigarurira igice cy’Amajyepfo ya Ukraine hamwe n’Uburasirazuba bwa Donbas.
Byatangajwe na Gen Maj Rustam Minnekayev, umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Burusiya. Yavuze ko ibyo bizafasha u Burusiya gushyiraho ikiraro kigihuza na Crimea.
Yavuze ko kandi ibyo bizahesha u Burusiya amahirwe yo kuba bwagera mu gace Transnistria kari mu Burengerazuba bwa Ukraine muri Moldova.
Aya magambo ntabwo biremezwa neza niba ashyigikiwe n’u Burusiya gusa Zelensky yayashingiyeho avuga ko agaragaza ko iki gihugu gishaka gutera n’ibindi bihugu.
Ati “Birashimangira ibyo maze igihe mvuga. Gutera Ukraine byari intangiriro, hanyuma barashaka no gufata ibindi bihugu.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!