Papa yagereranyije gukuramo inda no guha akazi umwicanyi kabuhariwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yagaragaje ko kwemera gukuramo inda, ari nko kwitabaza umwicanyi kabuhariwe mu gukemura ibibazo byawe.

Ibi papa yabitangarije imbere y’imbaga yari iteraniye i St. Peter’s Square i Vatican ku wa Gatatu.

Yavuze ko atumva uburyo guhohotera ikiremwamuntu kitaragira ubushobozi bwo kwirwanirira bishobora gushyigikirwa, bigakoreshwa nk’uburyo bwo gukemura ikindi kibazo.

Ati “ Ese birakwiye kwitabaza umwicanyi kabuhariwe ngo akemure ibibazo byawe? Nta muntu wakora ibi, ntabwo bikwiye kwikiza umuntu, uko yaba ari muto kose, ngo ukemure ikibazo.”

CNN ivuga ko atari bwo bwa mbere Papa Francis agize icyo avuga ku birebana no gukuramo inda binyuranyije n’inyigisho za Kiliziya Gatolika.

Muri Kamena nabwo yagereranyije gukuramo inda kubera ko babona umwana azavukana ibibazo, n’ibyakorwaga n’aba-Nazi kugira ngo bagire abaturage badafite ikibazo.

Aba-Nazi bari barashyizeho politiki igamije gutuma havuka abana bafite ubuzima bwiza gusa, aho bemereraga abantu gukuramo inda mu gihe abafite ubumuga bwo ku mubiri n’indwara zo mu mutwe bagirwaga ingumba.

Yagize ati “ Numvise ko bigezweho cyangwa ari ibintu bimenyerewe ko mu kwezi kwa mbere nyuma yo gusama biga niba umwana afite ubuzima bwiza cyangwa afite ikibazo, ubundi bakavuga bati reka tumukuremo.”

Yakomeje agira ati “ Ibi mbivuganye agahinda. Mu kinyejana gishize Isi yose yahungabanyijwe n’ibyakorwaga n’aba-Nazi. Uyu munsi natwe nibyo turi gukora.”

Mu Rwanda gukuramo inda n’icyaha gihanwa n’amategeko haba k’uwabikoze n’uwabimufashijemo.

Ingingo ya 125 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ivuga ko ariko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe igihe utwite ari umwana, uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Iyi ngingo inavuga ko kandi nta guhanwa bibaho iyo uwakuriwemo inda yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, cyangwa inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Gukurirwamo inda ariko bikorwa na muganga wemewe na Leta, bikagenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Papa Francis yavuze ko gukuramo inda ntaho bitaniye no kwitabaza umwicanyi kabuhariwe igihe ufite ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza