Papa Francis yogeje imfungwa ibirenge azigisha kwicisha bugufi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Mata 2019 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12 azisaba kujya zicisha bugufi.

Yabikozwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ubwo yizihizaga uwa kane mutagatifu muri gereza ya Valletri, iherereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umujyi wa Roma.

Ni ku nshuro ya karindwi Papa Francis, yizihije uwa kane mutagatifu kuva yahabwa inkoni y’ubushumba, yigana igikorwa Yezu Kristu yakoze mbere y’umunsi umwe ngo abambwe ku musaraba ubwo yozaga ibirenge intumwa ze 12.

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yabwiye imfungwa zo muri gereza ya Velletri ko ubusanzwe mu gihe cya Yezu, koza ibirenge by’abashyitsi kari akazi k’abacakara n’abaja.

Yagize ati “Iri ni itegeko rya Yezu n’ijambo rye. Itegeko ridusaba gukorera abandi aho gukora dushaka kubahaka cyangwa kubakandamiza.”

Yakomeje agira ati “No muri mwe siko bikwiriye kugenda. Ukomeye agomba kwita k’uri hasi. Uwibwira ko ari igikomerezwa agomba guhinduka umuja. Twese dukwiriye kumera nk’abaja.”

Mu mfungwa z’igitsina gabo Papa Francis, yogeje ibirenge harimo Abataliyani icyenda, umwe wo muri Brésil, umwe wo muri Maroc n’undi wo muri Cȏte d’Ivoire.

Mu kuboza ibirenge, Papa ufite uburwayi bw’umugongo yafashwaga n’abafasha be guhaguruka akongera akunama yoza anasoma ibirenge bya buri mfungwa.

Kuva yahabwa inkoni y’ubushumba, Papa Francis uwa Kane mutagatifu yakunze kuwizihiriza hanze ya Vatican mu nzu z’imbohe, ibigo bikusanyirizwamo abimukira n’inzu zicumbikirwamo abantu bakuze.

Mu mwaka wa 2013 bwa mbere yogeje ibirenge birimo n’iby’abagore, ikintu cyanenzwe cyane n’abagatolika bagitsimbaraye ku mahame ya kera.

Kuri uyu wa Gatanu mutagatifu, biteganyijwe ko Papa Francis ayobora urugendo w’inzira y’umusaraba mu mujyi wa Roma.

Uyu mukambwe w’imyaka 82 ni na we uzayobora igitaramo cya Pasika kuri uyu wa Gatandatu ndetse anasome misa yo ku cyumweru azatangiramo ubutumwa n’umugisha bigenewe umujyi wa Roma n’isi (Urbi na Orbi).

Papa Francis asoma ikirenge cy'umwe mu mfungwa muri gereza ya Velletri
Ubwo Papa Francis yageraga muri gereza ya Velletri ifungiyemo abasaga 600

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza