Papa Francis yavuze ko ababajwe cyane n’amakuru y’abantu bafashe rutemikirere bakajya mu mpande zitandukanye z’isi kwishimisha, mu gihe isi iri guhangana n’ ibihe bitoroshye bya Covid-19.
Yagize ati “Ni abantu beza, ariko ntibatekereza ku bandi bari mu rugo badasohoka, cyangwa ngo batekereze ku bantu benshi bibasiwe n’ibibazo by’ubukungu kubera Guma mu rugo cyangwa ku bandi barwaye kubera iki cyorezo, ahubwo bo bashishikajwe no kwigira mu biruhuko bakishimisha. Ibi byambabaje cyane”.
Iki cyorezo kandi cyatumye Papa Francis aturira igitambo cya Misa ahitwa ‘Bibliothèque apostolique vaticane’ aho kuba mu idirishya rireba mu kibuga cyitiriwe Mutagatifu Petero, aho abantu benshi babaga bateraniye bakurikiye Misa ya Papa.
Kugeza ubu hirya no hino ku isi hari ibihugu byasubiye muri Guma mu rugo, ndetse byashyizeho amategeko akomeye arebana n’ingendo, kubera ubukana bw’iyi virus imaze guhitana abagera kuri miliyoni 1.83, muri miliyoni 84 bamaze kuyandura.
Ubwo yifurizaga abantu umwaka mushya muhire, Papa Francis yabibukije kwita kuri iki cyorezo bakirinda babishyizeho umutima ndetse bakarinda n’abandi.
Papa yagiye yerekana kenshi uruhande rwe kuri Covid-19, aho mu bihe byashize nabwo yikomye abantu banga kwambara agapfukamunwa, ndetse n’abadakurikiza ambwiriza bahabwa yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!